"Umuntu akubwiye ngo ujye mu gikoni guteka kandi ntabyo guteka birimo wabishobora?" Bekeni wasezereye Etincelles FC

By Adam Yannick Feb 15, 2020 08:32pm 1109 Views

"Umuntu akubwiye ngo ujye mu gikoni guteka kandi ntabyo guteka birimo wabishobora?" Bekeni wasezereye Etincelles FC


Bizimana Abdou uzwi ku izina rya Bekeni yamaze kwegura ku mwanya w'umutoza mukuru muri Etincelles FC nyuma y'ukwezi n'igice (iminsi 45) yari amaze atoza iyi kipe y' i Rubavu.

Kuri iki gicamunsi nibwo inkuru yamenyekanye ko uwari umutoza mukuru wa Etincelles FC Bizimana Abdou 'Bekeni' yasezeye ku murimo wo gutoza iyo kipe.

Ni nyuma yaho Etincelles FC yatsinzwe na Bugesera FC 3-1 kuri Stade Umuganda, ntibyanezeza uyu mutoza uvuga ko amasezerano ye atubahirizwa uko bikwiye.

Aganira n'umunyamakuru w'ikinyamakuru www.imikino.rw ku murongo wa telephone, Bekeni yemeje ko yatandukanye na Etincelles FC yamusabye guteka itamuhaye ibyo ateka. Yagize ati

" Nibyo namaze kwandikira Perezida musezera ko ntashobora gukomeza gutoza Etincelles FC kuko ibyo twumvikanye batashoboye kubishyira mu bikorwa"

Bekeni avuga ko adakeneye gutukwa n'abakunzi ba Etincelles FC kuko batsinzwe kandi ikibazo atari we.

Bekeni ati

"umuntu akubwiye ngo ujye mu gikoni guteka ariko ntabyo guteka birimo washobora guteka?. Ni gute nakoresha ikipe ifite rutahizamu umwe?"

Bekeni yageze muri Etincelles FC tariki 28, Ukuboza 2019, asimbuye Seninga Innocent wari weguye mu mpera z'umwaka wa 2019.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 6217 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 11485 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 4726 Views