Iyumvire amagambo Raul Garcia yatangaje kuri Cristiano Ronaldo mbere y'umukino wa Lyon na Juventus

By Mugisha Aimé-Thierry Feb 25, 2020 09:34pm 772 Views

Iyumvire amagambo Raul Garcia yatangaje kuri Cristiano Ronaldo mbere y'umukino wa Lyon na Juventus


Umutoza wa Olympique Lyonnais, Raul Garcia yatangaje ko Cristiano Ronaldo akiri umwe mu bakinnyi beza kw'Isi ariko nta gahunda afite yo kumwitaho cyane ku mukino bafitanye na Juventus.

Lyon irakira Juventus mu mukino ubanza wa ⅛ kirangiza cya Champions League kuri uyu wa Gatatu.

Cristiano Ronaldo yageze ku gahigo ko gutsinda mu mikino 11 yikurikiranya muri shampiyona y'Ubutaliyani mu mukino Juventus yatsinze mo SPAL ibitego 2-1 ndetse akaba amaze gutsinda ibitego 65 mu mikino yo gukuranwamo ya Champions League.

Umutoza wa Olympique Lyonnais yemeye ko Cristiano Ronaldo ateye ubwoba ariko yabwiye abakinnyi be ko Juventus ifite abakinnyi benshi, aho kwita ku mukinnyi umwe.

Raul Garcia aganira na n'itangazamakuru — “Ntabwo muzi cyane gusa ni umukinnyi mwiza cyane. Akora cyane kurusha abandi mbere na nyuma y'imyitozo.

“Birashishikaje cyane kugira umukinnyi mwiza nka Cristiano. Ni umwe mu bakinnyi beza kw'Isi kandi ni byiza guhura nawe.

“Nta gahunda yo kwita kuri Cristiano gusa - ahubwo tugomba kwita ku bakinnyi beza. Ni dukenera kwita kuri Cristiano gusa, turakenera no kwita kuri Dybala cyangwa Higuan gusa.

“Muri Juventus harimo abakinnyi benshi bashobora kwitwara neza ku giti cyabo ariko tuzakorera hamwe tubashyire hasi.”

Cristiano Ronaldo ntabwo yitwaye neza cyane mu mikino y'amatsinda ariko rutahizamu wa Lyon, Moussa Dembelé we yasoje imikino y'amatsinda atabashije gutsinda igitego.


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 3477 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 8345 Views

By Kwizera Yamini
Oct 26, 2017 4195 Views