Igitego cya Mugunga Yves mu minota ya nyuma, cyafashije APR FC kubona inota rimwe imbere ya Police FC

By Adam Yannick Oct 30, 2019 09:38pm 806 Views

Igitego cya Mugunga Yves mu minota ya nyuma, cyafashije APR FC kubona inota rimwe imbere ya Police FC


APR FC yananiwe gufata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona y' u Rwanda y'umwaka wa 2019-2020, nyuma yo kunganya n'ikipe ya Police FC mu mukino w'umunsi wa gatandatu wa shampiyona.

Ni umukino byagoye itangazamakuru kwinjira aho kuri Stade ya Kigali, ahari urupapuro rwari rwanditseho abanyamakuru bagomba kwinjira, basomaga amazina wasanga uri kuri uru rupapuro wabaga wemeye gukurikirana uyu mukino.Nyuma baje kureka abanyamakuru barinjira bakurikirana umukino nubwo wari watangiye.

Police FC niyo yatangiye ikina neza cyane aho yatakaga APR cyane iyirusha kuburyo cyane ku munota wa 33’ Police FC yashoboraga kubona igitego nyuma y’ikosa Manzi Thierry yakoze maze umukinnyi wa Police ateye umupira awuterera nabi. Police FC yateye inshuro zirenga eshanu mu minota 35’ y’igice cya mbere.

Iminota 45’ y’igice cya mbere yarangiye nta nimwe ishoboye bkubona mu izamu ry'indi, maze umusifuzi yongeraho umunota umwe igice cya mbere cyirangira nta kipe n’imwe ishoboye kureba mu izamu ry’indi.

Nyuma yo kumva inama z’abatoza abakinnyi bagarutse mu kibuga Police FC igaruka irusha cyane APR yakinaga isubira inyuma cyane. Ku munota wa 64’ APR yabonye Coup-Franc itavuzweho rumwe n’abari muri stade, Mutsinzi Ange ateye umupira unyura hejuru y’izamu gato.

Ku munota wa 80' Police FC yabonye igitego cyatsinzwe na Ndayishimiye Antoine Dominique nyuma, mbere y'uko cyishyurwa na rutahizamu wa APR FC Mugunga Yves ku munota wa 84' wari winjiye mu kibuga asimbura.

Nyuma y’uko aya makipe anganyije igitego yatangiye kwatakana maze atangira guhererekanya umupira neza. Iminota 90 yarangiye maze umusifuzi yongeraho iminota 3.

Umukino urangira amakipe yombi anganyije 1-1, APR FC inanirwa gufata umwanya wa mbere aho kuri ubu iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 14 inganya na Mukura VC ariko Mukura yo izigamye ibitego 8 naho APR FC izigamye ibitego 7.

APR FC izakira Mukura VS&L mu mukino w'umunsi wa karindwi wa shampiyona uteganijwe kuzabera kuri stade Regional ya Kigali i Nyamirambo kuwa gatandatu tariki 2,Ukwakira 2019.

Uko indi mikino yagenze:

Police FC 1-1 APR FC

Musanze Fc 1-1 Sunrise FC

AS Muhanga 0-0 AS Kigali

 

Ku munsi w'ejo kuwa kane tariki 31,Ukwakira 2019, guhera i saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, kuri stade ya Kigali i Nyamkrambo, hateganijwe umukino usoza imikino y'umunsi wa gatandatu wa shampiyona uzahuza Gasogi united na Kiyovu Sport FC.

No Picture Available

Police fC yabanje mu kibuga

No Picture Available

APR yabanje mu kibuga

No Picture Available

Umutoza mukuru wa Police nu mwungiriza we

No Picture Available

Umutoza mukuru wa APR n'umwungiriza we


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 4677 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 9166 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 3818 Views