APR FC itaratsindwa yihanangirije Marine, Rayon Sport yikura I Bugesera & Mukura yongera kubona amanota atatu

By Mugisha Aimé-Thierry Feb 9, 2020 05:20pm 914 Views

APR FC itaratsindwa yihanangirije Marine, Rayon Sport yikura I Bugesera & Mukura yongera kubona amanota atatu


APR FC ikomeje kwitwara neza muri shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda aho ibonye amanota atatu imbere ya Marine FC. Rayon Sport yatsinze Bugesera FC mu gihe Mukura VS nayo yitwaye neza imbere ya Gicumbi FC.

APR FC itaratsindwa muri uyu mwaka w'imikino yihereranye Marine iyitsinda ibitego 3-0 byatsinzwe na Imanishimwe Emmanuel wafunguye amazamu mbere y'ibitego bibiri byatsinzwe na Byiringiro Lague na Niyonzima Olivier [Sefu].

Ku rundi ruhande Rayon Sport yari yerekeje I Bugesera yitwara neza nubwo Bugesera yari yahize kwegukana amanota atatu. Igitego cya Idrissa Dagnogo nicyo gihesheje abasore ba Alain Kirasa amanota atatu.

Mukura VS yitwaye neza nyuma yo kumara imikino myinshi itabona intsinzi. ibitego 3-0 byari bihagije kugira ngo Mukara yegukane amanota atatu itsinda Gicumbi FC.

Ibitego bibiri bya Muniru Abdul byakurikiwe n'igitego kimwe cya Ntwari Evode nibyo byafashije Mukura VS kwitwara neza muri uyu mukino nyuma yo gusoza imikino y'irushanwa ry'Ubutwari itsinzwe imikino yose.

APR FC igumye wa mbere n'amanota 45 irusha Rayon Sport ifite umwanya wa kabiri ane aho ifite amanota 41 nuko Police FC ikaza ku mwanya was gatatu n'amanota 40. 

Uko imikino yose yagenze

FT: Police 2-0 Gasogi 

FT: Espoir 0-5 Sunrise

FT: AS Kigali 2-0 Entincelles

FT: APR FC 3-0 Marines 

FT: Muhanga 0-1 Heroes

FT: Kiyovu 1-0 Musanze

FT: Mukura 3-0 Gicumbi FC

FT: Bugesera 0-1 Rayon Sport


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 4455 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 8732 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 3646 Views