Ferwafa Peace Cup 2020: As Kigali FC izaba yakiriye Kiyovu Sport FC kuri Stade ya Kigali ku munsi w'ejo tariki 11 Gashyantare 2020

By Adam Yannick Feb 10, 2020 02:56pm 1212 Views

Ferwafa Peace Cup 2020: As Kigali FC izaba yakiriye Kiyovu Sport FC kuri Stade ya Kigali ku munsi w'ejo tariki 11 Gashyantare 2020


Ferwafa Peace Cup 2020 iraba ikomeza ku munsi w'ejo tariki 11 na 12 Gashyantare 2020 hakinwa imikino yo kwishyura kugira ngo haboneke amakipe 16 agomba gukomeza muri 1/8.

Ku munsi w'ejo ku wa kabiri 11 no  ku wa gatatu tariki 12 Gashyantare nibwo hateganyijwe kuba imikino yo kwishyura muri Ferwafa Peace Cup 2020. Ku munsi w'ejo hakaba hateganyijwe kuba imikino 6,imikino ibiri ikaba ariyo twavuga ko ikomeye kurusha iyo mikino ine isigaye aho Sunrise FC izaba yakiriye Espoir FC n'ubwo hari amakuru avuga ko hari ubwo Espoir FC ishobora kutaza gukina uyu mukino. Twabibutsa ko umukino wa mbere wari wabereye i Rusizi Sunrise FC yari yatsinze 1-0 ndetse n'umukino w'umunsi wa 19 wa Rwanda Premier League nabwo iyitsinda 5-0.

Undi mukino utegerejwe n'abakunzi benshi n'umukino uzahuza As kigali FC na Kiyovu Sport FC. Uyu mukino uzaba ukomeye ku mpande zombi kuko umukino wa mbere aya makipe yombi yari yanganyije 0-0 umukino utari woroshye na gato waje no kuvamo gushyamirana hagati ya Mbogo wa Kiyovu Sport FC na Alex wa As kigali FC akamutera umutwe byaje gutuma Ferwafa ifatira Mbogo ibihano byo kumara imikino ibiri adakina bivuze ko n'umukino w'ejo atazawukina. Aya makipe iyo ahuye usanga ari umukino uba utoroshye kuko buri kipe ivuga ko ariyo kipe y'umugi. Nyuma y'uko anganyije umukino wa mbere twiteze kureba n'iyihe kipe izabona itike yo kujya muri 1/8 itsinze. Kiyovu Sport birayisaba gutsinda cyangwa kunganya atari 0-0 kuko kunganya 0-0 bazatera penalite kugira ngo hamenyekane ni iyihe izamutse yatsinze umukino. Aya makipe yombi yitwaye neza mu mikino y'umunsi wa 19 wa Rwanda Premier League kuko yose yashoboye gutsindz imikino yayo. Indi mikino iteganyijwe kuba naho Etincelles FC izaba yakiriye Impeesa FC yo mu cyiciro cya kabiri,Etincelles FC ikaba ifite akazi katoroshye kuko yatsinzwe 1-0 igomba gushaka uko yakishyura igitego yatsinzwe ndetse igashaka n'ikindi cyayihesha intsinzi. Sunrise FC izaba yakiriye Espoir FC; Interforce FC yatsinzwe 5-0 izaba yakiriye As Muhanga FC; Vision FC nayo yatsinzwe na Aspor FC izaba yayakiriye ndetse na Pepiniere FC izaba yakiriye Rutsiro FC. Nyuma y'imikino y'ejo ndetse niyo kuwa gatatu hazahita habaho gutombora uko amakipe azakomeza muri 1/8. uko ari 22 hagombaga kubonekamo amakipe 12 azaba yatsinze imikino yombi ibiri cyangwa yagize amanota menshi ndetse n'andi makipe ane azava mu makipe 12 azaba yasezerewe ariko ayo akaba yaratsinzwe neza bivuze ko yavuyemo atsinzwe ibitego bike ugereranyije n'andi.

Imikino iteganyijwe kuba ku wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2020

Vision FC vs Aspor FC Stade Amitie (Mumena) @ 3:00 PM

Pepiniere FC vs Rutsiro FC Gikomero Pitch @ 3:00 PM

Etincelles FC vs Impeesa FC Stade Umuganda @ 3:00 PM

Sunrise FC vs Espoir FC Stade Nyagatare @ 3:00 PM

Interforce FC vs As Muhanga FC Stade Kicukiro @3:00 PM

Imikino iteganyijwe kuba ku wa Gatatu tariki 12 Gashyantare 2020

Intare FC vs Rayon Sports FC Stade Kicukiro @ 3:00 PM

Police FC vs Musanze FC Stade de kigali @ 3:30 PM

Marine FC vs Gorilla FC Stade Umuganda @ 3:00 PM

Etoile de l'Est FC vs APR FC Stade ya Ngoma @3:00 PM

Bugesera FC vs Mukura VS & L Stade ya Bugesera @3:00 PM

Gicumbi FC vs Rwamagana City FC Stade Amitie (Mumena). 


Gira icyo ubivugaho


INKURU BIJYANYE


By Kwizera Yamini
Nov 26, 2017 4455 Views

By Kwizera Yamini
Dec 7, 2017 8732 Views

By Kwizera Yamini
Jan 21, 2018 3646 Views